Page 1 of 1

Inyigo nshya nyuma ya COVID-19

Posted: Sat Apr 11, 2020 8:04 pm
by admin
Ibihe turimo ntibisanzwe kubera icyorezo kizwi nka COVID-19. Mubigaragara ukwezi gushize turi mu miryango yacu, ntamakuru mashya leta iratangaza yiyubahirizwa by'uburyo bushya bugomba gukurikizwa niba tuzakomeza kuguma mungo zacu cg niba tuzasubira mubuzima busanzwe. Ikibazo cy'uko niba ubuzima buzakomeza kuba nkubusanzwe twari turimo nikibazo kirimo kwibazwa nabantu benshi. Biragaragara ko amacompany menshi akizamuka nkiyacu ya ZEOLF na KigaliMart, afite impungenge mwihindaruka ry'isoko rigura, rikora cg rikora ibicuruzwa abantu bacyenera mubuzima bwa burimunsi.


Hazakorwa Iki ngo Ubuzima buzabe Nkubusanzwe?

Amakapani agitangira mato azwi nka startup dufite impungenge ry'uburyo bushya bwimikorere nuko serivisi dutanga zizakirwa, cyane ko abatugana baza bamaze igihe badakora bivuze ko nubucuruzi bushobora kugira ihungabana rito. Ibicuruzwa byinshi byabaga bicyenewe kugirango akazi dukora kabashe gukorwa nuko byavaga mu bihugu byamahanga cyane cyane mu bushinwa. hari ikibazo ko ibiciro kumasoko bizazamuka muburyo bugaragara. Nkinganda zikomeye zatangiye kwimurira ibikorwa byabo byingenzi mu bihugu byabo nk'ubuyapani, America, ubudage nibindi byisanze ko byishingikirije ubushinwa cyane. Ibi bikazagira ingaruka igaragara kubiciro kumasoko muburyo bumwe cg ubundi.

Hari ibyo dutekereza ko byaba ngombwa ko leta y'ibandaho mbere y'uku nimurimo yongera gukomorerwa.

Minisiteri ifite inganda mu nshingano, minisiteri y'ikoranabuhanga, ibigo bya leta bifite guteza imbere siyansi mu Rwanda ko byategura inama y'ihariye yuburyo byakwiga uko iri hindagurika ryagira ingaruka kuri company zikizamuka. Ibigo by'ubucuruzi nka za banki bigomba kwiga uburyo bushya bwateza imbere ibikorwa byabo nko kubona ideni kunyungu yo hasi, nta ngatwe bitanije nibigo by'igenga by'asiransi (insurance). Uru rugero rugaragaza ko mugufatanya muru buryo, company nk'iyacu yadufasha kugura ibikoresho byambere by'ingenzi byadufasha mugutanga serivisi.

Icyakabiri dutekereza ko cyafasha cyane nuko, hari start-ups nto zaba zikora ibikorwa bijyanye nabimwe bikorwa mubundi bihugu. Kugirango tubashe gutera imbere nuko hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bw'uko izi company zo mu Rwanda zabasha kubona amafaranga yabafasha mukugura imigabane runaka ubusanzwe yakoreshwa mu kwemeza izo nganda ko zakorana niyo company Mu Rwanda muguteza imbere ibikorwa byabo harimo ibikorwa bizwi nka sharing-Patent, Technological Transfer na Regional market share.


Turizera ko igitecyerezo cyashyirwa muby'iyumviro kugirango kibashe kwigwaho.